Abanyomojwe n'ikoranabuhanga :

Ikoranabuhanga (technology) ni ikintu cy'ingenzi,kizerwa na benshi muri iy'isi ya none,baba abanyabwenge ndetse nabo twavuga ko bafite ubumenyi budahambaye bizera ko ikoranabuhanga rikataje mu guteza imbere iy'isi dutuye,

Nyamara hari bamwe na bamwe banazwi nk'abantu bakoze ibintu bikomeye mw' ikoranabuhanga isi ya none igenderaho ariko bakaba baragize byinshi bahakana mw'ikoranabuhanga, bakoresheje imvugo z'abanyabwenge zizwi nka (Quotes) bagaragaza ko bitazigera bishoboka nyamara bikarangira bishobotse.

Aha rero ktimez yabateguriye urutonde rw'abagabo icumi banyomojwe n'ikoranabuhanga nkuko tubikesha Forbes magazine.

- William Preece: Uyu we ni umwongereza wari enjeniyeri mu mashanyarazi(Electrical engineer),yaje no gushingwa ibiro by'iposita(post office) mu gihugu cye cy'ubwongereza.

Preece we mbere yo kwamamara kwa telephone muri 1876 yagize ati: "Abanyamerika bo nibyo bakeneye,ariko twe ntampamvu yazo. Dufite abahungu benshi bo kudutwarira ubutumwa."

Uyu nawe mpamya ko atatinze kubona ko yibeshye.

- T.A.M Craven (Tunis Augustus Macdonough Craven): Uyu yari umuyobozi wa FCC (Federal Communications Commission) muri leta zunze ubumwe za America.

Yigeze no kuba ofisiye (officer) mu ngabo zo mu mazi,agakora ibijyanye n'itumanaho ry'amatelefone,amasaterite n'ibindi, Craven muri 1961 yagize ati: "Mubyukuri nta mahirwe ahari,saterite(satellites) zo mu kirere ntizizigera zibasha gutanga serivisi(service) kuma telephone,television cyangwa kuma radio hano muri lete zunze ubumwe za America."

Uyu nawe twakwemeranya turi benshi ko ibyo yavuze byamaze kuba ibinyoma kuko saterite nizo zisigaye zikoreshwa cyane mugutanga serivise z'itumanaho hafi mu isi yose.

- David Pogue: Uyu ni umunyamakuru wo muri leta zunze ubumwe za America,ukomeye cyane kuri television,akaba umwanditsi ukomeye kubijyanye n'ikoranabuhanga, yahoze akorera New York Times na Yahoo tech. Pogue muri 2006 mbere yuko Apple na iPhone yayo bimenyekana yaje kuvuga ati: "Abantu bose igihe cyose bambaza igihe Apple yaba izasohorera Telephone ngendanwa,igisubizo cyanjye ni:ntibizabaho."

Nyamara ibi Apple yahise ibinyomoza nyuma y'umwaka umwe gusa kuko muri 2007 yahise isohora iPhone ya mbere.

- William Thomson (Lord Kelvin wa mbere): Uyu yari perezida wa Royal Society(umuryango w'abongereza ushinzwe guteza imbere ubumenyi n'ubwenge kamere),akaba yari n'umunyamibare n'ubugenge ukomeye,akaba na enjeniyeri(Engineer).

Uyu rero mu mwaka wa 1895 mbere y'ivumburwa ry'indege mu magamboye yarivugiye ati: "Ntakintu kirusha umwuka uburemere nakimwe gishobora kuguruka mu kirere,ntibishoboka." Aha yahakanaga ko indege idashobora kubaho nyamara ubu zirirwa zogoga ikirere kw'isi hose.

- Marshal Ferdinand Jean Marie Foch: Uyu we yari indwanyi ikomeye mu ngabo z'abafaransa mu ntambara ya mbere y'isi,akaba yar'afite ipeti(rank) ya "Marshal." Ndetse uyu mu sirikare yari n'umwarimu (Professor) wa strategy mu ishuri rya gisirikare ryigisha iby'intambara ryitwa Ecole Superieure de Guerre.

Foch mbere y'umwaduko w'indege za gisirikare yaravuze ati: "Indege ni ibikinisho by'ikoranabuhanga bishimishije,ariko ntacyo zamarira igisirikare." Aha buri wese yahita ahamya ko abasirikare b'uyu munsi babashije guhura nawe bashobora kumuseka cyane kuko bazi agaciro zibafitiye muri iy'isi nshya ya technology.

- Darryl Zanuck: Uyu yari umwe mubatunganyaga amashusho(film producer) muri Hoolywood,akaba yarakoreraga muri 20th Century Fox (abakunzi bama film barayizi cyane) akaba no mubayifunguye ubwo yavaga muri Warner Bros,yayitangiranye na Joseph Schenck muri 1933.

Zanuck we rero yaje kwibasira televiziyo ubwo muri 1946 yavugaga ati: "Televiziyo ntizizigera zitinda ku isoko zimaze kugeraho nyuma y'amezi 6,abantu bazazirambirwa vuba."

Uyu nawe yaranyomojwe.

- William Orton: Uyu akaba yari perezida wa Western Union kuva 1867-1878,uyu mu mwaka wa 1876 mbere yo kwamamara kw'ama telefone mu rwandiko yandikiye abakozi be yagize ati: "Aya matelefone afite byinshi atujuje kugirango abe yihagije mu itumanaho,iki gikoresho kuri twe ntacyo kimaze."

Aha akaba yarerekanaga ko telephone batazikeneye muri kompanyi yabo(Western Union). Nyamara ubu barazikoresha bikanaborohereza akazi.

- Steve Ballmer: Uyu ni umushoramari w'umuherwe wo muri leta zunze ubumwe za America,akaba yarabaye CEO (Chief Executive Officer) wa Microsoft (ikora ama OS za Windows), yayiyoboye kuva mu kwezi kwa Mutarama umwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa Gashyantare, Ballmer ninawe nyiri Los Angeles Clippers (Ikipe ya basket izwi muri NBA), umutungo we mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wabarirwaga muri miliyari 27.8 z'amadolari ya America, byamushyiraga ku mwanya wa 22 mu baherwe bambere ku isi. Ballmer mu mwaka wa 2007 yagize ati: "Ntamahirwe na make iPhone ifite yo kujya kwisoko."

Abenshi babifashe nkaho ari uguhangana hagati ya Microsoft na Apple inc. Uyu mugabo we kuko akiriho twakwibaza tuti ubu ibi yabisubiramo.

- Martin Cooper: Cooper nawe azwi cyane nkumuntu wavumbuye bwa mbere telephone ngendanwa(mobile phone),akaba engineer w'inzobere cyane mu itumanaho nziramugozi (wireless commucation).

Mu myaka ya za 70 (70s), Cooper yakoraga muri Motorola nibwo yahakoreye telephone yambere igendanwa. Muri 1973 tariki 3 Mata, Cooper afatanyije na John F. Mitchell nibwo bamuritse telephone yambere igendanwa ikora neza.

Nyuma muri 1983 tariki 21 Nzeri nibwo mobile phone yambere bakoze yageze ku isoko.

Cooper nubwo yakoraga ibi byose ari numuhanga muribyo yari yifitiye ikizere kidahagije dore ko muri 1981 yaje kwivugira ati: "Izi telephone zigendanwa dukora ntabwo zishobora gusimbura izisanzwe z'imigozi zo murugo."

Nyamara ubu tuvugana buri wese yahamya adashidikanya ko telephone zimigozi(telephone fixe) zamaze gucika byarangiye.

- Orville Wright: Uyu arazwi cyane we n'umuvandimwe we Wilbur Wright kuko nibo bantu ba mbere babashije kugurutsa indege,aba ni abanyamerika bazwi cyane ku izina rya "Wright Brothers" kuko bavaga inda imwe.

Orville rero kubera icyizere gike yarafitiye indege we n'umuvandimwe we bakoze,itarabashije kuguruka umwanya munini mukirere kandi yarabonaga bari bakoresheje imbaraga zabo zose zishoboka kugirango iyo ndege izabe ikomeye ariko bikabangira.

Yaravuze ati: "Nta machine igenda mukirere izigera iva I New York ngo igere I Paris."

Aha nk'umuntu wari inzobere mukugurutsa indege akanabigerageza nubwo bitamukundiye ijana ku ijana,abenshi bahise bamwumva ariko birangira ikoranabuhanga rya nyuma ye ribishoboye.

Hari n'abandi benshi tutakwibagirwa,urugero: muri 1903 umugabo wayoboraga banki (bank) muri let ya Michigan yagiriye inama Horace Rackham umunyamategeko wa Ford Motor Company (uruganda rw'ibinyabiziga) amubwirako indogobe n'amafarashi bizahoraho, yongeraho ko batagomba gushora amafaranga yabo mu ruganda nk'urwo kuko ibinyabiziga bitazaramba.

Mu 1959 General Arthur Summerfield nawe yagiriye inama igihugu cye(US),ababwira ko umuntu atazabasha kugera ku kwezi. Nyamara yaje kujyayo aranagaruka.